Intumbero y'ikigo
Intumbero y'ikigo cya GSFAK ni uguha abakiri bato ubumenyi n'ubushobozi mu bya siyansi(science), ikoranabuhanga n'ubuvuzi binyuze burezi bufite ireme
Icyerekezo k'ikigo
Icyerekezo k'ikigo cya Groupe Frank Adamson Kibogora ni ukuba ikigo kizwi ku rwego rw'igihugu mu myigishirize y'amasiyanse(Science), ubuvuzi buteye imbere ndetse n'ikoranabuhanga, aho ikiyabupfura n'iyobokamana biba ari umuyoboro utugeza ku ntego yacu
Indangagaciro z'ikigo
- Ikinyabupfura
- Gukunda igihugu
- Kwimakaza umuco nyarwanda
- Isuku
- Gusenga
- Kwiyubaha no kubaha abandi
- Kunoza umurimo
- Kwihesha agaciro
- Guhanga udushya
- Kwigirira ikizere
- Ubunyangamugayo
Inkingi ikigo cyubakiyeho
1. Ubumenyi bufite ireme
2. Ikoranabuhanga
3. Umuco
4. Imikino n'Imyidagaduro
5. Kuvumbura no guhanga udushya
6. Iyobokamana
Intangiriro
GSFA Kibogora ni ishuri ryigisha neza abanyeshuri bagatsinda rikaba rifite ikiciro rusange ndetse amashami ya siyanse (science) n'igiforomo. Groupe Scolaire Frank Adamson de Kibogora (GSFAK) iherereye mu Ntara y'Iburengerazuba, Akarere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kanjongo, akagari ka Kibogora, umudugudu wa Gataba.
Amateka y'ikigo
Ikigo cya GSFAK cyatangijwe na Frank Adamson mu Kwakira 1969 gifite abanyeshuri 65, gihabwa izina rya College Inferieur de KIBOGORA (CIK) umuyobozi wa mbere wa GSFAK yabaye IRVIN Cobb akaba arinawe muyobozi wakiyoboye igihe kirekire. Soma byinshi
Imikorere y'Ishuri
GSFA Kibogora ni ishuri ry'indashyikirwa ryatsindiye ibihembo bitandukanye ku rwego rw'akarere ndetse no ku rwego rw'igihugu. Binyuze mu gutsindisha neza mu bizamini bya Leta ndetse no mu yandi marushanwa abanyeshuri bagiye bitabira.
Umwihariko wacu
GSFAK ni ikigo kiza gishyize imbere uburezi bufite ireme, gifasha abanyeshuri bacyo kugira ubumenyi bushingiye kubushobozi binyuze mu kubafasha gukora imikoro ngiro myinshi bituma basoza kwiga bafite ubuhanga bwihariye ndetse n'ubushobozi bushingiye ku kwiga bakora
GSFAK ishyize imbere ikoranabuhanga nk'inkingi ya mwamba mu bayobozi, abarezi ndetse n’abanyeshuri muri rusange no mu zindi serivise zitangwa n'ishuri kugirango umurimo urusheho kunoga
UMWIHARIKO WACU
GSFAK ishyize imbere umuco nyarwanda mu kwimakaza uburere bushingiye ku ndagagaciro na kirazira bishimangira umunyarwanda wa nyawe
GSFAK ishyize imbere imikino n'imyidagaduro mu ishuri nk'isoko y'ibyishimo, ubusabane mu banyeshuri n'abarezi hagamijwe kuzamura impano z'abakiri bato
GSFAK n'ikigo k'itorero rya Methodiste Libre dutoza abana gusenga tugashishikariza ndetse n'abandi kugira indangagaciro za gikirisitu
Amashami ahari ubu
- Abafasha b'abaforomo (ANP)
- Imibare-Ubutabire-Ibinyabuzima (MCB)
- Ubugenge-Ubutabire-Imibare (PCM)
- Ubugenge-Ubutabire-Ibinyabuzima (PCB)
- Imibare-Ubukungu-Ubumenyi bw'isi
- Icyiciro rusange
Ikivugo k'ikigo
Turi abadahigwa ba GSFAK
Mu burezi,
Mu burere
Gutsinda ni kare
By'akarusho igihe n'igikorwa cyacyo
Turabizi, turabiharanira
muri Gsfak
Aho
ni hoho !!!!!!
Gushimira
Turashimira Itorero Metodiste mu Rwanda.
Turashimira Leta y'U Rwanda ndetse nabandi bafatanyabikorwa b'ishuri
Turashimira abayobozi, abarezi, ababyeyi, abanyeshuri ndetse nabandi bakozi b'ishuri