Amateka yacu

Groupe Scolaire Frank Adamson Kibogora(GSFAK) ni ikigo cy'itorero Methodiste Libre mu Rwnda,Itorero rifatanije na Leta kubw'amasezerano. Cyatangiye kuwa 10/10/1969 gitangijwe n'Itorero Methodiste Libre mu Rwanda. Cyatangiye cyitwa College Inferieur de Kibogora(CIK) hari icyiciro rusange(O level), mu ivugurura ry'amashuri ryo mu 1981 ryahinduwe ishuri ry'abafasha b'abaganga ryitwa Ecole des Assistants Medicaux de Kibogora(EAMK) aho bigaga imyaka ine nyuma yicyiciro rusange. Mu ivugurura ryo 1988 ryabaye ishuri ry'abaforomo mu rwego rwa A2 ryitwa Ecole des sciences infirimiere de Kibogora(EISK) Muri 1991 haje kwiyongeramo andi mashami arimo: ibinyabuzima,ubutabire na laboratoire, rihindurirwa izina ryitwa Groupe Scolaire Frank Adamson de Kibogora (GSFAK) Muri 2007 ishami ry'igiforomo ryarahagaritswe nyuma yimyaka 16 ryongeye gufungurwa,GSFAK iba kimwe mu bigo birindwi byatoranyijwe mu rwego rw'igihugu kugirango iri shami ryongere kwigishirizwamo. Mu ivugurura ryo muri 2010 ikigo gihabwa andi mashami

Ikigo cya GSFAK ni kimwe mu bigo cy'indatwa(Ecole d'excellence) biri mu karere ka Nyamasheke bicumbikira abanyeshuri babahungu n'abakobwa(boarding school)

Ishuri rifite Icyiciro Rusange n'urwego rwohejuru rufite amashami atanu: Maths-Chemistry-Biology ( MCB ) Physics-Chemistry-Mathematics ( PCM ) Physics-Chemistry-Biology ( PCB ) Associated nursing Program Maths-Economic-Geography (MEG )

Ishuri rifite Ibyumba 22 by'ishuri n'abakozi 46 (abarimu n'abayobozi)

Gushima

Turashimira Itorero Metodiste mu Rwanda nabafatanyabikorwa baryo.

Turashimira akarere ka Nyamasheke by'umwihariko Leta y'U Rwanda

Turashimira abayobozi,abarezi,ababyeyi,abanyeshuri ndetse nabandi bakozi b'ishuri