GSFAK | Homepage

Latest News

Abarezi ba Group officiel basuye bagenzi babo bo muri Group scolaire Frank Adamson  mu rwego rwo kwigiranaho image

Abarezi ba Group officiel basuye bagenzi babo bo muri Group scolaire Frank Adamson mu rwego rwo kwigiranaho

Abarezi ba Group officiel basuye bagenzi babo bo muri Group scolaire Frank Adamson mu rwego rwo kwigiranaho Ibi bikaba byarabaye nyuma yaho Gsfak ihembwe nk'ikigo cyitwaye neza mu mitsindishyirize ku rwego rw'igihugu by'umwihariko mu ishami ry'ubufasha bw'abaforomo ryigishirizwa muri ibi bigo byombi. Abarezi bo muri group officiel banejejwe n'ibyo basanze muri Group scolaire Frank Adamson de Kibogora babashimira uburyo bakora kugirango ireme ry'uburezi ritere imbere ndetse basangiza bagenzi babo ubunararibonye bwabo mu mikorere myiza yatumye ikigo cya Group officiel de Butare kiba ikigo k'indashyikirwa Atari gusa mu ntara y'amajyepfo ahubwo no mu rwego rw'igihugu . Ibi bigo byemeranyije ubufatanye mu nzego zose hagamijwe guha umwana w'umunyarwanda uburezi bufite ireme, kugirango azatange umusanzu mu kubaka igihugu ejo hazaza. Mbibutse Group officiel de Butare ari kimwe mu bigo by'indashyikirwa biherereye mu ntara y'amajyepfo akarere ka Huye kikaba ari ikigo cya kiliziya Gatorika, naho Group scolaire Frank Adamson cyo kikaba ari ikigo giherereye mu ntara y'uburengerazuba akarere ka Nyamasheke umurenge wa Kanjongo kikaba ari ikigo nacyo k'indashyikirwa muri aka karere kikaba kizwi mu kwigisha amasomo ya siyansi (Science).

January 15, 2025